UMWOTSI NI WOSE I NAIROBI: Imyigaragambyo y'urubyiruko yakomerekeyemo abarenga 30, abandi 111 batabwa muri yombi
Inzego z’umutekano muri Kenya zataye mu gihome abantu 111 mu murwa mukuru Nairobi, bakurikiranyweho kwitwikira imyigaragambyo ikomeye ikomeje guca ibintu muri icyo gihugu, bakisuka mu bikorwa by’ubusahuzi n’urugomo.
Iyi myigaragambyo yatangiye gukaza umurego ku wa 18 Gicurasi 2026, yagaragayemo urubyiruko rwinshi rwigaragambya rwamagana izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibitoro n’ibikomoka kuri peteroli (fuel prices), ibintu bavuga ko bikomeje gutuma ubuzima buba buhenze cyane.
Ubusahuzi n’Ibyaha Byatewe n’Imyigaragambyo
Amakuru aturuka mu gipolisi cya Kenya avuga ko bamwe mu bafashwe bafatiwe mu cyuho basahura amaduka y’abacuruzi, mu gihe abandi bacyekwaho gusenya ibikorwa remezo n’indi mitungo y’abaturage na Leta.
Abigaragambya bafunze imihanda ikomeye muri Nairobi, batwika amapine ndetse bacakirana n’inzego z’umutekano zakoresheje imyuka iryana mu maso n’amazi kugirango babatatanye.
Umubare w'Inkomere Ukomeje Kwiyongera
Kugeza ubu, imibare ya mbere yerekana ko abantu barenga 30 bamaze gukomereka bikomeye muri iyi mirwano ishyamiranyije urubyiruko n'abapolisi. Inkomere zikomeje kugezwa mu bitaro binyuranye by’i Nairobi ngo bitabweho n'abaganga, mu gihe n'inzego z'umutekano zivuga ko hari abapolisi bacye bakomerkeyemo.
Urubyiruko ruri ku isonga ry’iyi myigaragambyo rurashinja guverinoma kutita ku bibazo by’ubukungu n’amikoro make byugarije abaturage, cyane cyane izamuka rya hato na hato ry’imisoro n’iry’ibiciro by’ingufu (fuel), nka kimwe mu bituma ibintu byose bya nkenerwa mu buzima bwa buri munsi bworoha.
Guverinoma ya Kenya ntiratangaza icyo igiye gukora mu gukemura iki kibazo cy'ibiciro by'ibitoro, gusa yagaragaje ko itazihanganira abakoresha imyigaragambyo mu gusenya no gusahura imitungo y’abandi.
.jpeg)
Comments
Post a Comment