Umu Content creator Jaysqueezer (Kasuku) yatewe n’abagizi ba nabi muri Arizona, bamusiga ari intere.
Amakuru agera kuri (Blogger Wî Rwanda News)avuga ko iri tsinda ry’abagizi ba nabi ryinjiye mu rugo rwa Jaysqueezer riramukubita cyane, bamusiga ari intere ari na byo byatumye ajyanwa kwa muganga igitaraganya ngo yitabweho n'abaganga.
Jaysqueezer azwi cyane nk'umu content creator w'imyidagaduro n'umusesenguzi ku mbuga nkoranyambaga, aho afite abantu benshi bamukurikira bitewe n'uburyo atangaza amakuru ajyanye n'ibyamamare ndetse n'ubuzima busanzwe.
Kugeza ubu, ntabwo haramenyekana icyaba cyateye iki gitero cyangwa niba hari abatawe muri yombi.Inshuti, abafana, n'abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza akababaro batewe n'iyi nkuru, bifuriza uyu mu content creator gukira vuba no gusubira mu mirimo ye asanzwe azwiho.

Comments
Post a Comment