U Burundi: Biravugwa ko bwahawe drone 5,000 n’Ububiligi mu rwego rwo gukaza umurego mu bya gisirikare
Nk’uko ayo makuru abigaragaza, biravugwa ko u Burundi bwahawe indege zitagira abapilote (Drones) zigera ku 5,000. Izi drones bivugwa ko zije ziyongera ku zindi ntwaro zigezweho zigamije gufasha ingabo z’igihugu mu bikorwa bya gisirikare bivugwa ko birimo gutegurwa hafi y’imipaka yarwo n’u Rwanda.
Ubu bufasha bw’ikoranabuhanga bivugwa ko bwatanzwe n’Ububiligi, bwaba bugaragaza isura nshya mu bufatanye bwa gisirikare hagati y’u Burundi n’iki gihugu cyo ku mugabane w’Uburayi, mu gihe umubano w’u Burundi n’ibihugu bituranyi ukomeje kurangwamo agatotsi.
Imyiteguro ikaze ku mpande zose
Usibye izi drones bivugwa ko zamaze kugera mu maboko y’ingabo z’u Burundi, andi makuru ataremezwa neza n’inzego z’ubutegetsi aravuga ko:
- Ingabo zigera kuri 50,000 zamaze gutegurwa no gushyirwa mu rwego rwo kwitegura (alert position).
- Ibikorwa bya gisirikare byatangiye kugaragara cyane hafi y’imipaka yarwo.
- Iri tumizwa ry’intwaro rishobora kuba rifite intego yo guhindura isura y’umutekano mu karere.
Ishishozwa ku kuri kw’aya makuru
N’ubwo aya makuru akomeje gukwira vuba, kugeza ubu biracyafatwa nk’ibivugwa kuko nta rwandiko rwemewe cyangwa itangazo riturutse muri Leta y’u Burundi cyangwa iy’Ububiligi ryemeza itangwa ry’izi drones 5,000.
Abashishozi mu bya gisirikare bagaragaza ko umubare nk'uyu w'indege zitagira abapilote ari munini cyane kandi usaba ubumenyi n’ibikoresho bihambaye mu kubigenzura, ibituma amakuru agifite urujijo ku ruhande rw’abakurikirana iby’umutekano muri Afurika y’Iburasirazuba.

Comments
Post a Comment