Imibare iteye inkeke: Abarenga 40% bahawe gatanya mu Rwanda bari bamaze igihe gito babana
Nk’uko bigaragara muri iyi raporo, mu ngo 2,629 zahawe gatanya binyuze mu nkiko mu mwaka wa 2025, abasaga 41.1% (ni kuvuga ingo 1,080) bari bamaze igihe kiri munsi y’imyaka 10 babana.
Gatanya mu myaka ya mbere y’urushako
Iyi mibare irerekana ko imyaka ya mbere y’urushako ari yo ikomeje kugaragaramo ibibazo bikomeye bituma abantu bahitamo gutandukana imbere y’amategeko. Ibi bije bikurikira izindi raporo zagiye zigaragaza ko ubutane bukomeje kwiyongera mu rubyiruko n’abantu bashakanye vuba.
Inararibonye mu rugo ziracyakomeye
Mu gihe ingo nshya ziri gusenyuka ku muvuduko ukaze, raporo ya NISR yerekanye ko ingo zimaze igihe kirekire zikomeye kurusha izindi. Mu ngo zose zahawe gatanya muri uwo mwaka, ingo 18 gusa ni zo zari zimaze igihe kirenze imyaka 45 abantu babana.
Ibi bishatse kuvuga ko uko abashakanye bamaranira igihe kirekire, ari ko amahirwe yo gutandukana agabanuka cyane ugereranyije n’abagitangira urugendo rw’urushako.
Iki kibazo giteye gukeka iki?
Iyi mibare ya NISR ikomeje gutuma benshi bibaza ku mpamvu zituma ingo z’iki gihe zidasigaye ziramba. Bamwe mu bahanga mu mibanire bavuga ko bishobora guterwa n’ibibazo by’ubukungu, amakimbirane yo mu ngo, cyangwa se kutihanganirana mu bashakanye b’iki gihe.
_1.jpeg)
Eeeh ndumva bikaze pe
ReplyDelete