Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cya Super Manager waregaga MTN indishyi ya miliyoni 380 Frw

​Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ikirego cya Gakumba Patrick, wamamaye nka Super Manager, wareze ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda PLC urubanza rwashingiraga ku gukoresha igihangano cye nta burenganzira. Super Manager yasabaga MTN indishyi y’akayabo ka miliyoni 380 z'amafaranga y'u Rwanda (Frw).

​Ni mbarwa ku yo yasabaga: Urukiko rwategetse izindi ndishyi zigomba kumwishyurwa

​Gusa, n'ubwo ikirego cyari cyateretswe ku ruhande rwa MTN Rwanda PLC, urukiko rwemeje ko Gakumba Patrick (Super Manager) agomba kwishyurwa indishyi ya miliyoni 16 Frw.

​Icyakora, aya mafaranga ntabwo azatangwa na MTN, ahubwo urukiko rwayegetse ku miyoboro ya YouTube ya All In One ndetse na GB Rwanda. Urukiko rwasanze ari yo yafashe igihangano cye ikagiha MTN Rwanda PLC nta burenganzira.

​             

Super Manager ntabwo yanyuzwe, agiye kujurira

​Super Manager yahise atangaza ko atishimiye na gato imikirize y’uru rubanza. Impamvu ikomeye ivugwa n'uko imiyoboro ya YouTube yategetswe kumwishyura ayo mafaranga isanzwe yarasenyutse (itakibaho).

​Kuri we, arasanga akwiriye kwishyurwa na MTN Rwanda PLC ubwayo, akaba ari yo mpamvu yemeje ko agiye guhita ajuririra icyo cyemezo cy'urukiko.

Comments

Popular posts from this blog

Nyamasheke: Yashikuje Ikigorigori Azamukana n’Igisasu cya Gerenade Cyari Kimaze Imyaka mu Butaka

RIB yatanze umuburo ukomeye: Gutanga ikiguzi ku mibonano mpuzabitsina ni icyaha gihanishwa imyaka 5 y'igifungo

Félicien Kabuga Yaguye mu Buholandi Ari mu Bitaro